Abaturage batuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya mu tugari dutandukanye muri Dutandatu twa Nkomangwa, Cyarukamba, Bwana, Cyimbazi, Binunga na Nyarugari, barishimira ibikorwaremezo begerejwe bikomeje kubazamurira iterambere no kubyara imibereho myiza.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, batangaza ko basigaye bamwenyura kuva aho begerejwe ibikorwaremezo birimo umuhanda wa kaburimbo, ibiro bishya by'umurenge ndetse na SACCO ibafasha kuzigamira ahazaza.
Bagwaneza Clenia utuye mu Kagari ka Nkomangwa mu Mudugudu wa Ryamirenge mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko kuri ubu kimwe na bagenzi be batakigorwa no kubona serivisi bitewe nuko begerejwe ibiro by'umurenge wabo kuko mbere hari igihe umuturage yakeneraga serivisi noneho agahitamo kuyireka biturutse ku mpamvu zuko mbere byari biri kure kandi ibutamoso ahazwi nk'i Cyimbazi mu Kagari ka Cyimbazi hafi y'amashuri werekeza i Ntunga ku isoko.
Yagize ati" Nyagasani kugeza ubu ntitukirira cyangwa ngo dutake kuko twegerejwe serivisi mu gihe mbere byatugoraga kuzibona kuko aho twari kuzihererwa hari kure cyane none uyishatse wese ahita yinyabya ku murenge bitamusabye gutakaza amafaranga menshi ku bamotari".
Ndayishimiye Salomon wo mu Kagari ka Nyarubuye, avuga ko imihanda bakorewe irimo na kaburimbo nshya iri gukorwa iri gufasha abaturage yaba abatwar cyangwa abatega ibinyabiziga kuko ntampanuka zigipfa kuba ndetse no kwangirika kwabyo ntibikibaho cyane ugereranyije na mbere aho wasangaga ibyuma bigize moto cyangwa amagarare byarakunda kujegajega ndetse amapine yabyo agahora apfumuka.
Agira ati " Iyi mihanda yadukuriye ibyago ku mutwe kuko twari tubabaye none ibinyabiziga byacu biraseka amanywa na nijoro kubera ko bitangirika ngo dutakaze amafaranga yakaduteje imbere".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, MUKANTMBARA Brigitte mu kiganiro kihariye yagiranye n'umunyamakuru wa BTN, yavuze ko nyuma yo gusuzuma zimwe mu mbogamizi zakomaga mu nkokora itarembere ryabaturage byabaye ngombwa ko hashakwa igisubizo kirambye kandi kitagize uwo gihungabanyije.
Gitifu MUKANTMBARA yavuze ko ibikorwaremezo begerejwe byazamuye iterambere ryabo ndetse ko basigaye boroherwa no kubonera ku gihe serivisi cyane ko begerejwe ubuyobozi.
Ati" Ubuyobozi bwasuzumiye hamwe ibibazo byakomaga mu nkokora imibereho n'iterambere by'abaturage noneho hashakwa igisubizo kirambye kuko ubu ndatekereza abaturage bamerewe neza yaba kuri serivisi nkenerwa n'ibikorwaremezo".
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturage gusigasira ibikorwaremezo begerejwe buri wese akaba ijisho ry'undi ari nako batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ugaragaye abyangiza.
Abatuye n'abagendera muri uyu murenge wa Munyiginya kandi bavuga ko banishimira Ikigo Nderabuzima bahawe ndetse n'amashuri,...
Nubwo bishimira ibyo byose banatangaza ko bagikomwa mu nkokora n'ikibazo cy'amazi akunda kubura bikabatera kunywa amazi atari meza cyane cyane nk'ay'imvura.
Uyu murenge ni umwe muri 14 igize Akarere ka Rwamagana, uhana imbibi na Musha, Gishari, Mwulire, iri mu mirenge igaragaza icyerekezo kiza cy'ahazaza bitewe nuko uri gutera imbere bijyanye n'ibikorwaremezo birimo inganda.
Like This Post?
Related Posts