• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, Nibwo Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabitare wo mu Kagari ka Marembo Murenge wa Ngamba Akarere ka Kamonyi, basanze mu ishyamba umurambo w’umugabo witwa Uwimana Théogene, yapfuye.

Amakuru aturukayo, avuga ko uyu mugabo wari ufite abana batatu, aheruka kugaragara mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 2 Werurwe ubwo yagendaga agiye kwishyuza umuntu umurimo ideni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yavuze ko nyakwigendera yapfuye, bigaragara ko yari yanyoye inzoga.

Ati “Mu byo twabashije kubona nta mugizi wa nabi wamwishe ahubwo yanyoye inzoga ararenza.”

Kugeza ubu icyamwishe ntikiramenyekana kuko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments