• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye mu bice bitandukanye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bakomeje guhangayikisha n'ikibazo cy'ibura ry'amazi atagera mu mavomomero yubatswe.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuga ko iki kibazo bamaranye iminsi kitoroheye ubuzima n'imibereho byabo ngo aho isaha n'isaha hari abashobora kuzahara biturutse ku ndwara zituruka ku gukoresha amazi mabi y'imvura kandi nabwo igihe imvura yaguye.

Uwizeyimana Emeline, utuye muri uyu murenge wa Munyiginya akagari ka Binunga, yatangarije BTN ko iki kibazo bakigize ubwo hari hatangiwe gukorwa umuhanda wa kaburimbo uturuka ahazwi nko kwa Manuel ku gasoko wrekeza kuri Nayebu, none magingo aya kubona amazi bibasaba gutanga amafaranga menshi.

Yagize ati" Amafaranga yacu amaze kudushiraho kuko tuyishyura abatuzanira amazi. Twatangiye kuyabura igihe batangiraga gukora umuhanda wa kaburimbo".

Clenia Bagwaneza wo mu kagari ka Ngomangwa, avuga ko ikibazo cy'ibura ry'amazi kiri gutuma bamwe baburara ndetse bakaba banahangayikishiwe nuko hari abashobora guhohotera abana babyaye bitewe nuko bava kuvoma bwije ku masoko ari mu bishanga.

Nzabonimana Augistin, aganira na Bplus TV, yavuze ko ibibazo byose bari kugira byaturutse ku burangare bwa WASSAC n'ubuyobozi bw'umurenge butigeze bwita ku kibazo cyabo ngo kuko ntawe utazi ko amavomo n'imiyoboro byumye.

Agira ati" Mbona iki kibazo kimaze igihe kinini kubera uburangare bw'abayobozi byu mwihariko ba WASSAC".

Uyu mugabo kandi avuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka mbi z'uburwayi ziterwa no gukoresha amazi y'imvura gusa aho usanga bamwe barwaye inkorora n'inzoka.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko hakurikiranwa iki kibazo kuko batorohewe na gato.

Umunyambanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, MUKANTAMBARA Brigitte , ku murongo wa Telefoni, yatangarije BTN ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi bwagikoreye ubuvugizi.

Gitifu Mukantambara kandi yaboneyeho kubihanganisha ndetse anabasaba  gufata amazi hifashishijwe ibigega muri iki gihe cy'imvura. " Iki kibazo kirazwi kandi cyakorewe ubuvugizi, Akarere karakizi ndetse na WASSAC. Nababwira ko bakwihangana mu gihe gihe gito kiraba cyakemutse kandi nkabasaba gusaranganya amazi banayafata bakoresheje ibigega".

Umurenge wa Munyiginya ugizwe n'utugari Dutandatu aritwo Nkomangwa, Cyarukamba, Bwana, Cyimbazi, Binunga na Nyarubuye.

Twashatse kubaza WASSAC ishami rya Rwamagana ntibyadukundira, iyo bishoboka twari bubaze impamvu ituma habaho gutinda ku gukemura iki kibazo kitoroshye.

Igihe iki kibazo kizaba cyakemuwe BTN izabitangaza mu nkuru zikurikira.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments