• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Nawe mu Mudugudu wa Cyiri, Umusore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Umuhire Evode yatawe muri yombi  akurikiranyweho kwica nyina amutemye.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kabereyemo ubwicanyi, batangarije BTN ko uyu musore yabanje gushyamirana na Nyakwigendera witwa Nyirambonabucya Eshter bari basanzwe bafitanye amakimbirane hanyuma ahita amutema akimara kubikora ahita ashyira bugeri ariko bahita bamufata bamushyikiriza inzego z'umutekano zirimo Polisi.

Umwe muri bo ati" Babanje baratongona noneho ahita amutema nyuma ashatse kwiruka ngo ahunge ahita afatwa ashyikirizwa polisi".

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal ku murongo wa telefoni yahamirije iby'aya makuru umunyakuru wa BTN agira ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye saa mbiri za mu gitondo cy'uyu munsi, umusore nawe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya polisi, Ishami rya Rubona mu gihe nyakwigendera yahise ajyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Rwamagana".

Gitifu Mukashyaka washimiye abaturage ku kuba babaye hafi bagafata ukekwaho kwivugana nyina umubyara, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kwirinda icyatuma bashyamirana ahubwo bakwiye gusanga ubuyobozi bukabagira inama.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Rwamagana kugirango ukorerwe isuzumwa mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Rubona.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments