Ku Cyumweru tariki 03 Werurwe 2024, Nibwo muri Mozambique, abayobozi b’inzego z’ibanze bashyikirijwe telefoni n'Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi telefoni zatanzwe biteganywa ko zizafasha abo bayobozi ku kurushaho kunoza akazi kabo no gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano.
Abahawe telefone ni abayobozi b’Imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moçimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal Jama’a.
Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia; Sérgio Domingos Cipriano, abayobozi batandukanye n’abo mu Nzego z’umutekano.
Kigamije kandi guteza imbere ubufatanye hagati y’Inzego z’umutekano n’abaturage binyuze mu gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia, Domingos, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo gufasha abayobozi b’imidugudu babashyikiriza telefone zibafasha mukazi kabo ka buri munsi.
Yabasabye kuzazikoresha neza bageza amakuru ku gihe, ku nzego zibakuriye n’iz’umutekano ku bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bashinzwe kureberera.
Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora umutwe w’abapolisi ari na we wazibashyikirije, mu ijambo rye yasobanuriye abahawe telefone; ko ari izo bagenewe hagamijwe kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane mu gusangira amakuru n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano n’ituze rusange aho batuye mu midugudu.
Like This Post?
Related Posts