• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, Nibwo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi inkuba yakubise abantu batatu baryamye umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Amakuru BTN ifite ni uko umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 witwa Mukamahirwe Joselyne yakubiswe n'inkuba ubwo yararyamye na bavandimwe be gusa babiri bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Sindayiheba Aphrodis yavuze ko mu mvura myinshi yaguye mu ijoro ryacyeye yakubise batatu umwe ahita yitaba Imana.

Yagize”: Mu mvura yaguye muri iri joro twagize ibyago umwana w’imyaka 15 waruryamanye n’abandi inkuba yakubise cyakora we yahise yitaba Imana abandi bahita bajyanwa kwa muganga”.

Gitifu Sindayiheba asaba abaturage ko mu gihe imvura iri kugwa bakwirinda gucomeka bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga ndetse nufite ubushobozi akagura umurindankuba.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments