• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango Akagari Ka Bunyogombe Mudugudu Wa Karehe habereye ibyago by'umugore witwa Bazabagira Rebeca wapfanye n'abana babiri b'impanga ubwo yababyaraga.

Amakuru BTN yahawe n'abaturanyi ba nyakwigendera, avuga ko yitabye Imana ababyarira mu rugo biturutse gutinda kujyanwa kwa muganga bikekwa ko ariyo ntandaro y'izo mpfu nyuma yo kwitabaza Ikigo Nderabuzima cya Ruhango kikabarangarana.Ruhango: Bashegeshwe n'urupfu rw'umugore wapfanye n'impanga yari atwite


Andi makuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaterewe inda mu Mujyi wa Kigali n’umuhungu uvuka mu Karere ka Ruhango, nyuma bafata icyemezo cyo kubana ndetse baza kujya kuba mu Ruhango kubana na nyina w’uwo musore.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko uyu mugore yari atwite impanga ndetse inda yavuyemo ifite amezi atandatu.

Ati “Ni umusore n’umukobwa bahuriye mu Mujyi wa Kigali amutera inda afata umwanzuro wo kumuzana kwa mama we ku buryo bahageze mu mpera z’umwaka ushize.”

“Yari atwite impanga ndetse iyo nda yari ifite amezi atandatu, umugore yararwaye umugabo we na nyirabukwe bajya mu kazi kuko bari abahinzi bamusiga mu nzu baza gusanga ameze nabi umwana umwe amaze kumubyara ariko apfuye bahita babimenyesha umujyanama w’ubuzima ahageze asanga n’uwa kabiri yamaze gusohoka yapfuye n’umubyeyi yapfuye.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi batwite kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza n’iyo baba badafite mituweli kuko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvurwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments