• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, Nibwo Ingabo z’u Rwanda zo muri ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS,) zambitswe imidali y’ishimwe kubera ubunyamwuga n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro.

Uyu muhango wabereye muri Leta ya Upper Nile mu Mujyi wa Malakal, ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda, waherewemo imidari, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-2 kubera ibikorwa by’indashyikirwa zakoze, ndetse na serivisi nziza zatanze muri Leta Upper Nile. Yashimangiye ko uruhare rw’u Rwanda muri UNMISS ari ingirakamaro kandi rushimwa.

Ibi birori, byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, wayoboye umuhango, Brig Gen Emmanuel Rugazora, uyobora ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, washimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu w’indashyikirwa zakomeje gutanga mu kuzana amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, binyuze muri UNMISS.

Muri uwo muhango, Lt Col Andrew Muhizi, Umuyobozi wa Rwanbatt-2, yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo ayoboye, Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa UNMISS, n’izindi ngabo z’Ibihugu by’inshuti.

Yashimangiye ko guhabwa umudali ari amahirwe adasanzwe kandi bikaba impamvu ifatika mu kongera imbaraga mu kazi ka gisirikare nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments