Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2024, Nibwo umugabo, umugore n'umwana wabo, basukiye amarira imbere y'inteko rusange y'abaturage yabereye mu biro by'akagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge kubera impamvu y'amakimbirane.
Aya marira yasutswe nyuma yuko umugore twise( B) kubera umutekano we, yari yagejeje ikirego mu buyobozi aho yashinjaga umugabo we tutashatse gutangaza amazina ye, ko yamutereranye akihunza inshingano ze.
Uyu mugore ubwo yari muri iyi nteko rusange yari irimo abayobozi batandukanye bo mu nzego z'ibanze 'imidugudu, akagari n'umurenge wa Muhima' yatangiye avuga ko we n'abana yabyaye babaye mu buzima bushaririye nyuma yuko uwo bashakanye abatekeye umutwe akarya imitungo bari bafitanye bakabura aho berekeza usibye kubunza akarago.
Like This Post? Related Posts