• Amakuru / POLITIKI
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) kirimo guhiga bukware ukekwaho kuba intasi ya Iran kubera uruhare mu migambi yazo yo kwivugana abayobozi ba guverinoma n’abahoze ari abayobozi muri Amerika.

Amakuru avuga ko iki kigo gishinja umugabo ufite imyaka 42 witwa Majid Farahani aho bivugwa ko ari mubateguye kwihorera ku Banyamerika biturutse ku iyicwa ry’umujenerali wa Iran, Qasem Soleimani.

Uyu mugabo wabaye umuzi w'uku gushyamirana, Soleimani, yari umuyobozi w’ingabo zidasanzwe za Iran zo mu mutwe wa Quds, yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote cya Amerika ubwo yari muri Irak muri Mutarama 2020.

FBI ivuga ko Farahani ari umukozi wa Minisiteri y’ubutasi ya Iran.

Mu itangazo FBI iherutse gushyira hanze, rivuga ko ishaka Majid Dastjani Farahani ngo ahatwe ibibazo ku gushaka abantu ku giti cyabo bo gukoresha mu bikorwa byabo muri Amerika.

Abayobozi bavuga ko Farahani akora ingendo hagati ya Iran na Venezuela kandi yanashakishije abo akorana na bo mu "ibikorwa byo gutata byibanda ku madini, ubucuruzi, no ku bindi bigo" muri Amerika.

Mu Kuboza 2023, Farahani n’undi muntu uvugwa ko ari ashinzwe iperereza bari bafatiwe ibihano n’ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

BBC yavuganye n’abayobozi ba Irani i Washington na New York kugira ngo babitangeho ibisobanuro.

Abayobozi ba Iran bahize ko bazahorera iyicwa rya Soleimani, wagaragaraga nk’umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran igihe yapfaga. Yiciwe ku kibuga cy’indege cya Bagdad hamwe n’abandi Banyayirani benshi bitegetswe na Perezida wa Amerika w’icyo gihe, Donald Trump.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments