Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitwa Akagari ka Nyarusozi mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe n'amazi mabi bakoresha kandi bagakwiye guhabwa amazi meza.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko ntayandi mazi bavoma uretse amazi aturuka mu irimbi ndetse n'ayo muri Nyabarongo.
Bati" Dutunzwe n'amazi mabi aturuka mu bishanga no mu irimbi rya Nyabinoni kandi nabwo aza asa nabi iyo imvura iguye. ikindi kubwo amaburakindi hari igihe dukoresha amazi y'ibirohwa aturuka mu mugezi wa Nyabarongo".
Aba baturage bakomeza bavuga ko aya mazi yamaze kubagiraho ingaruka mbi zirimo uburwayi buterwa n'umwanda bityo bashobora kuzigobotora mu gihe ubuyobozi bwumvishe ugutakamba kwabo.
Undi muturage yavuze ko batewe agahinda nuko hari umuyoboro w'amazi ubanyura iruhande ukerekeza mu karere ka Ngororrero ariko bakaba badahabwa ishami ry'amazi uwuturukaho dore ko bapfukamirije imbere y'ubuyobozi ariko bikaba iby'ubusa.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubarenganura nabo bagahabwa amazi meza bakabakiza amazi bavoma y'ibirohwa ndetse ko uretse ikibazo cy'amazi mabi bakoresha, banavuga ko aho batuye hakomeje gusubira inyuma mu iterambere.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwa Whatsapp, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko iki kibazo cy'abatuye i Nyabinoni ubuyobozi bukizi bityo kizakemuka hifashishijwe igenamigambi ry'akarere kimwe n'ibindi bikorwaremezo byo mu yindi mirenge.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabitangaza mu nkuru zayo zikurikira.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Gaston NIREMBERE/BTN TV
Like This Post?
Related Posts