• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa gatanu tariki 08 Werurwe 2024, Nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 13 n’ibindi byaha birimo gufata ku ngufu nyuma y’uko rusanze ibyaha byose yarezwe bimuhama.

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe rwa nyuma ruheruka kuwa 09 Gashyantare 2024.

Ati"Mu byaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyemo!" rero mu byo bandeze ntacyo ndenzaho, ntacyo nongeraho kuko byose narabikoze".

Kazungu wunganiwe na Me Faustin Bismarck Murangwa, yarezwe ibyaha 10 birimo kwica, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, kwambura ibyabo abo yishe mbere yo kubica, n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha yabikoze hagati ya 2022 na 2023, agakoresha amayeri atandukanye mu gushuka abo yagiriye nabi bakaza iwe.

Muri ayo mayeri ngo harimo kubabwira ko afite ikibanza agiye kugurisha cyangwa kubashakira akazi, maze bagera iwe akabahambira amaboko n’amaguru, akabatera ubwoba ko agiye kubica, bakamuha amafaranga bafite, bagasaba inshuti zabo cyangwa imiryango yabo kohereza ayandi kuri telephone. Bikarangira abasambanyije ku ngufu, nyuma akabica.

Bamwe mu bagore bagize amahirwe yo kumucika batanze amakuru, barimo uwo yasambanyije ku ngufu ariko akabasha kumucika. Ayo makuru niyo yagejeje ku ifatwa rye.

Mu cyobo basanze mu gikoni cy’aho yari acumbitse hitaruye izindi ngo, bakuyemo imibiri y’abantu 13, yavuze ko harimo abo yibuka n’abo atibuka.

Muri abo aregwa kwica harimo umugabo umwe abandi ni abagore.

Kazungu yavuze ko yishe abantu 13, ashimangira ko nta wundi muntu bafatanyaga muri uwo mugambi wo kwica.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments