• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w'igihugu cya Kenya, byibanze ku mibereho y'akarere n’umugabane wa Afurika.

 Ibiro bya Perezidansi y'u Rwanda, Village Urugwiro, byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Raila Odinga wabaye Minisitiri wIntebe, baganira kuri byinshi bitandukanye birebana n’akarere n’umugabane.”

Raila Odinga aje mu Rwanda nyuma yuko aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uzava kuri uwo mwanya mu 2025.

Kugira ngo azawegukane, yafashe icyemezo cyo kwiyegereza Perezida William Ruto basanzwe badacana uwaka kugira ngo ashyigikire kandidatire ye. Byashimangiwe no guhurira kwabo muri Uganda tariki ya 26 Gashyantare 2024.

Perezida Ruto tariki ya 5 Werurwe 2024 yatangaje ko yemeranyije na Odinga ko Kenya izashyigikira kandidatire ye, kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Yagize ati “Twaricaye nka EAC, tuganira nk’abakuru b’ibihugu, twemeranya gushyigikira umukandida umwe.”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments