Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, Nibwo Perezida Kagame yemejwe n’Inama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse hanagaragazwa abantu 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuzabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Mu ijambo rya Perezida Paul Kagame akimara gutorwa, yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, no guhora bakimugirira, anababwira ko Igihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka, umuco ndetse n’imiterere y’iterambere ryacyo, nka kimwe mu bishingirwaho mu guhitamo abayobozi.
Perezida Kagame yanasabye abayobozi kujya batekereza mbere yo gukora cyangwa kuvuga, kuko hari igihe usanga ibyo ari ikinyuranyo, anavuga ko umuyobozi ameze nka morutiseri y’imodoka, akaba akwiye kuba ari umuntu ugira imyitwarire myiza, ku buryo mu gihe kiri imbere hanaboneka abandi mu banyamuryango bakomeza kuyobora.
Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ko akazi kabategereje karemereye, aboneraho kubasaba gutekereza ku mikorere n’imikoranire yabo, bagasubiza amaso inyuma bakareba mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi iyobora Igihugu, bakigira ku bunararibonye bagize muri iyo myaka, bakanoza imikorere yabo.
Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatowe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha. Yagize amajwi 99,1%. Abatoye bose ni 1953, mu gihe abamutoye ari 1935.
Yavuze ko amateka y’u Rwanda mu myaka 30 ishize, akwiriye gutuma buri wese yibaza uko akura mu nshingano, mu nzego ndetse nk’abantu batekereza banatekerereza igihugu.
Ati “Twiga iki, dushingira kuki kugira ngo twuzuze inshingano zacu? Ibi nanone ndacyabibariza ko twese tuziranye, turakorana rimwe na rimwe iyo twabishatse, nabwo iyo tutabishatse byitwa ko dukwiriye kuba dukorana.”
Yavuze ko hari uburyo butandukanye bwo kwiga, aho abantu bashobora kujya mu mashuri, gusa ko hari ukundi kwiga guturuka mu buryo abantu babaho n’ibibabayeho.
Ati “Ubwabyo bifite isomo ririni cyane, ibyo abantu bita inararibonye [...] aho niho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye k’uko babayeho nk’abantu, ntibibaviremo inyigisho.”
Yakomeje agira ati “Ndacyabona abantu bamwe muri twe, bavuga ibintu, bakora ibintu, bagatekereza nyuma. Ubundi uko ibintu bigenda, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga ibyo ushaka kuvuga, ariko byinshi mbona, abantu barakora, baravuga hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.”
Yasabye abantu kwirinda kuvuga no gukora, batarabanza gutekereza. Ati “Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa, bidutera ibibazo cyangwa se turabigabanya nibura.”
Uretse Paul Kagame, muri aya matora hanemejwe abanyamuryango 70 ba FPR Inkotanyi bazayihagararira mu matora y’Abadepite.
Like This Post?
Related Posts