• Amakuru / POLITIKI
Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje.

Minisitiri January Makamba, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda, rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwa remezo.

Mu bari kumwe na Minisitiri January Makamba ubwo yahuraga na Perezida Kagame, harimo Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, ndetse na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.

Muri uru ruzinduko rwe agirira mu Rwanda, Minisitiri January Yusuf Makamba ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta byagarutse ku mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye n’imishinga y’ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwa remezo nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza kwimakaza umubano wa kivandimwe binyuze mu guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati: “Turashaka gukomeza gusigasira umubano mwiza wa kivandimwe binyuze mu kongera ubucuruzi, hamwe n’icyizere cyo gukomeza gusarura imbuto z’ubufatanye bw’ibihugu byombi butanga inyungu mu by’ubukungu.”

Dr Biruta yakomeje avuga ko uyu mubano uretse kuzamura ubukungu bw’u Rwanda na Tanzania, unashimangira ubuvandimwe busanzwe burangwa hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kanama ya 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, hasinywe amasezerano atanu mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi harimo ajyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Mu rwego rw’ubucuruzi, u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54 z’Amadolari ya Amerika, nk’uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments