Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Byinza, umwana w'umuhungu w'imyaka 8 wari uvuye kwiga yarohamye mu kiyaga cya Mugesera ahita apfa.
Umuturage utuye muri aka kagari umuryango wa nyakwigendera wari utuye ndetse wanabonye umurambo wa nyakwigendera, Yabwiye BTN ko uyu mwana yapfuye nyuma yuko bagenzi be bari bavanye ku ishuri bamushutse ngo bajyane koga muri iki kiyaga cyamwambuye ubuzima noneho yajyamo akarohama.
Yagize ati" Bagenzi be bamushutse baramubwira ngo aze bogane muri iki kiyaga cya Mugesera noneho abumviye ahita arohama arapfa".
Amakuru akomeza avuga ko aba bana babonye mugenzi wabo arohamye nineho bagerageje gushaka uko bamutabara birabananira babona kujya gutabaza, abasare bakorera muri iki kiyaga babimenye baza kumurohora ku bufatanye na polisi ariko kubwo amahirwe make akurwamo yamaze kwitaba Imana.
Undi muturage wo mu Murenge wa Rubona, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko mu gihe inkengero z'iki kiyaga gitandukanya akarere ka Rwamagana na Ngoma zitazitiwe abahaturiye cyangwa abahanyura byu mwihariko bazagipfiramo kuko biba byoroshye kuhajya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubona, MUKASHYAKA Chantal mu kiganiro yagiranye na BTN, Yavuze ko aya makuru bayamenye ku isaha ya Saa Cyenda n'iminota Cumi n'Itandatu noneho bahita batabarana ingoga ndetse bagirana inama n'abaturage mu rwego rwo kubihanganisha no kubagezaho ubutumwa bubashishikariza kwitwararika byu mwihariko ababyeyi basabwa kurinda abana babo ku kuba bajya ahantu habateza akaga .
Agira ati" Nibyo koko umwana yapfuye nyuma yo kurohama mu kiyaga cya Mugesera, amakuru twayamenye ku isaha ya saa 15h16', ubwo twahise dutabarana ingoga, dukorana inama n'abaturage mu rwego rwo kubihanganisha ndetse nuko bakwiye kwigengeserera no kurinda abana kutajya ahantu hateza ibyago cyane cyane abaturiye iki kiyaga cya Mugesera".
Umurambo wa nyakwigendera w'imyaka 8 wigaga kuri GS Byinza mu Murenge wa Rubona, wahise ujyanywa ku Bitaro by'Akarere ka Rwamagana kugirango ukorerwe isuzumwa mbere yuko ushyingurwa.