Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, Nibwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yasubijeho igihano cy’urupfu ku bakora ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu nyuma y'imyaka 20 kivanyweho.
Iki cyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri nk’uko Minisitiri w’Ubutabera, Mutombo Kiese Rose, yabimenyesheje inkiko zose ndetse n’ubugenzuzi bukuru bw’igisirikare cya RDC, FARDC.
Igihano cy’urupfu cyari kikiri mu mategeko ya RDC ariko ntabwo cyashyirwaga mu bikorwa, hashingiwe ku cyemezo cyo kugisubika cyafashwe na guverinoma mu mwaka wa 2003.
Minisitiri Mutombo yavuze ko mu gihe iki gihano cyari cyarasubitswe, umutekano mu burazirazuba bw’igihugu wakomeje kuzamba bitewe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi ngo bamwe mu Banye-Congo babifitemo uruhare.
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko kuva mu 2003, ibikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro mu mijyi n’iby’iterabwoba byiyongereye, rimwe na rimwe abaturage bakaripfiramo.
Yagize ati “Mu rwego rwo guca ubugambanyi mu gisirikare cyacu, iterabwoba n’ibikorwa by’amabandi mu mijyi byica abaturage, mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, guverinoma yafashe icyemezo cyo gukuraho isubikwa ry’igihano cy’urupfu.”
Minisitiri Mutombo yagaragaje ko isubizwaho ry’iki gihano rizatuma inzego z’umutekano zo muri RDC zisubiza igihugu ku murongo, by’umwihariko mu burasirazuba bwugarijwe n’intambara.
Ikinyamakuru Vanguard news, gitangaza ko iki cyemezo gifashwe mu gihe Ingabo za RDC ziri kurushwa imbaraga mu ntambara zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu mpera za 2021, imitwe mishya irimo Mobondo na yo ikaba ikomeje kuvuka.
Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wahise wamagana uyu mwanzuro usobanura ko bitewe n’uko ubutabera bwo muri RDC bukora nabi, hari abashobora kuzahanishwa kwicwa barengana.
Like This Post?
Related Posts