Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.
Ni ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwabaye mu rubanza (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanye mu mizi ku byaha akurikiranyweho, aho yaburanye ahakana ibyaha asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.
Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 11 Mata 2024.
Like This Post?
Related Posts