Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rutaka, Akagari ka Bwiza, umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, abantu Batandatu bacukuragamo amabuye y'agaciro bagwiriwe n'ikirombe batatu bahasiga ubuzima.
Umwe mu bakora akazi ko gucukura amabuye y'agaciro muri kompanyi yitwa St Simons Metals company LTD yavuze ko hari abantu bakuwe mu kirombe bapfuye, mu gihe abandi bantu bagera bajyanwe ku bitaro bya Rwamagana kandi bamerewe nabi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yemeje aya makuru, avuga ko hari abantu bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro ariko ko inzego z'umutekano zirimo gukusanya amakuru.
Yagize ati "Ni byo hari abantu bagwiriwe n'ikirombe ariko ubu harimo gukusanywa amakuru."
Agira ati: "Hapfuye abantu batatu, abagabo babiri n'umugore umwe. Abandi batatu bajyanwe ku bitaro barimo kwitabwaho n'abaganga."
Amafoto y'ikirombe banyakwigendera bakoraga
Amafoto: Inyarwanda.com
Like This Post?
Related Posts