Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagari ka Gisuna, umugabo witwa Mbarushimana Paul yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye yitwitse.
Amakuru atangwa n'abaturanyi b’uyu mugabo, avuga ko nyakwigendera yaturutse ku isoko rya Byumba amaze gucuruza imineke ye nk’ibisanzwe kuko ariko kazi kari kamutunze ariko mbere y’urupfu rwe akaba yarayitanze nk’uyikuraho.
Mu gihe inzego z’umutekano zari zimaze gutangira ibikorwa byo kumenya icyihishe inyuma y’urupfu rwe, Uwitwa Nyirantezimana wari umuturanyi yavuze uko byagenze mbere yo kumubona bikekwa ko yiyambuye ubuzima nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati “Ubusanzwe twita Macinya twamubonye nimugoroba nka Saa Kumi n’Ebyiri ari gucuruza imineke. Abantu bashungeraga uburyo ari kuyitanga ku kiranguzo, kuko yavugaga ngo ntabwo bikiri umuneke umwe kuri 100Frw, ahubwo byabaye itatu kuri 100Frw.”
“Abantu baguraga ari benshi, ariko watinda gato uri kureba imineke myiza agahita akubwira ngo ari kwihuta, agahita yigendera umenya yashakaga ayo kugura lisansi ngo yitwike.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste yavuze ko na bo bumvishe ko hari umuturage witwitse ariko ko bakomeje kubikurikurana ngo bamenye icyabiteye.
Ati "Nanjye numvise ko mu Rwiri hari umuntu witwitse nibwo duhise tuza kureba ngo tumenye uko byagenze.”
Like This Post?
Related Posts