Kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, Nibwo Vladimir Putin yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora igihugu cy'Uburusiya atsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi arenga 87%.
Putin akimara gutorwa, yavuze ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi.
Ni mu gihe nta mukandida wa nyawe utavuga rumwe n’ubutegetsi wemerewe kwiyamamaza.
Umuryango OVD-Info ukurikiranira hafi ibibera mu Burusiya wavuze ko Abarusiya nibura 80 batawe muri yombi. Ntabwo hongeye kubaho ibitero bya hato na hato ku biro bimwe by’itora byabaye ku wa gatanu.
Hari ibihugu byanenze bikomeye ibyavuye mu matora nk'aho igihugu cy’Ubudage cyavuze ko ibyabaye mu Burusiya ari ingirwamatora. Ni mu gihe Ubwongereza nabwo bwavuze ko amatora atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.
Like This Post?
Related Posts