• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, Nibwo ku Intare Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, mu rwego rwo kwiga kurushaho kugira uruhare mu ntego u Rwanda rwihaye z’iterambere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Intego y’uyu mwiherero ni ukurebera hamwe uko aba bayobozi barushaho kugira uruhare muri gahunda zigamije kugera ku ntego u Rwanda rwihaye mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umwiherero ni igikorwa kimaze kumenyerwa kuva mu 2004, aho abayobozi mu nzego zitandukanye bava mu biro bagahurira hamwe kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo.

Hanafatwa ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu kugera ku cyerekezo cyo kwigira no kwigenera ejo heza.

Umwiherero utuma abayobozi basubiza amaso inyuma bakareba ibikorwa mu gihugu uko bikorwa, bigatuma bafata umurongo mwiza ku cyerekezo nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uretse kuganira nk’abayobozi ku iterambere ry’igihugu binyuze mu miyoborere inoze no kuzirikana kubazwa inshingano, imyanzuro myinshi iyifatirwamo igaruka cyane ku buzima n’imibereho y’abanyarwanda.

Amafoto yaranze uyu muhango


Amafoto: Igihe
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments