Ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamyaga icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, rukamuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 frw, hari abahise batangaza ko bagiye kongera gukurikirana no kumva Urwenya rw'uyu mukozi w'Imana.
Ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Nibwo Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Apôtre Yongwe guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Zimwe mu mpamvu zashingiweho asabirwa ibi bihano, ni uko mu byaha aregwa atigeze abihakana ahubwo we akabiha indi nyito.
Yongwe utarigeze ahakana ibyaha ashinjwa, yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije ntayabasubuzi, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Apôtre Yongwe yasobanuye ko amafaranga yose yahawe byakozwe mu buryo bw’ubwumvikane n’abayamuhaye, ndetse ko hari ayo yari yaratangiye kwishyura kuko hari abari bamureze mu bunzi.
Yagize ati “Gusaba ituro si icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ituro baba barihaye Imana”.
Mu kwiregura, Apôtre Yongwe yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa ko yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Nyuma yuko urukiko rumuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 frw, hari bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali batangarije BTN ko uyu mugabo yarakumbuwe cyane cyane Urwenya rwe.
Umwe ati" Ntakubeshya twari dukunbuye Apotre Yongwe kuko yagiraga urwenya rwinshi kandi rugamije kwigisha ijambo ry'Imana. Bamwe muri twe twari dufite ikizere cy'uko azafungurwa kubera ubutabera bw'u Rwanda".
Undi nawe ati" Nubwo yabariye amafaranga ariko byakozwe mu bwumvikane Gisa Wenda yabonye isomo ryigishije benshi".
Apôtre Yongwe yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB Ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023.
Like This Post?
Related Posts