• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, Nibwo abanyeshuri barenga 150 biga mu bigo bitandukanye mu Karere ka Nyagatare, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo mu nda bamwe bakanacibwamo gusa icyabiteye kikaba kitaramenyekana.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy Ndayambaje, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko indwara aba bana barwaye itari yamenyekana ariko bakeka ko bayitewe n’amata baherewe ku ishuri.

Yagize ati “ Kuva nijoro twatangiye kwakira abana benshi navuga ko barenga 150, twabakiriye ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare, abagera kuri 18 bagaragaje ibimenyetso mpuruza birimo kuruka, gucibwamo n’umuriro mwinshi bituma tujya kubavurira mu bitaro bya Nyagatare, abandi bo twabahaga imiti abo bidakomeye bagataha.”

Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko na n’ubu bari kugenda bakira umwana umwe umwe uza kwivuza ariko ko abenshi bari guhabwa imiti bagahita bataha.

Uyu muyobozi w’ibitaro yavuze ko kandi bafashe ibimenyetso by’ingenzi bakabyohereza kuri Laboratwari Nkuru y’Igihugu kugira ngo hamenyekane indwara aba bana barwaye n’icyayibateye.

Kuva nijoro ubwo aba bana batangiraga kugera kwa muganga, ngo ubuyobozi bw’akarere bwahageze buganiriza ababyeyi burabahumuriza, hakaba hari gushakishwa icyateye aba bana uburwayi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments