Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, Nibwo abaturage batandukanye bari bitabiriye Iserukiramuco ryo kumurika Inka z’Inyambo zaturutse hirya no hino mu Rwanda zigakoranyirizwa mu karere ka Nyanza, bishimiye uyu muhango.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye Iserukiramuco ryo kumurika inyambo ku Rwesero mu Karere ka Nyanza bishimiye iki gikorwa bemeza ko gishimangira isano yihariye iri hagati y’abantu n’inka.
Iri serukiramuco ryahurijwemo Inyambo zaturutse i Nyagatare, Kirehe, Gicumbi, Gasabo na Bugesera. Hari n’izisanzwe mu Ngoro y’Amateka y’Abami iherereye mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Ku Kibuga cy'Ingoro yo Kwigira iri ahitwa ku Rwesero, imitwe y’inyambo yamurikiwe abitabiriye ibirori hagenda hanagaragazwa umwihariko wazo bitewe n'ibice bitandukanye ziturukamo.
Ababyitabiriye kandi banyuzwe n'imbyino n’indirimbo zitandukanye zivuga ibyiza by’inka.
Inteko y’Umuco ivuga ko inyambo zahoze mu Rwanda ndetse ko igikorwa cyo kuzimurika cyahozeho. Mu myaka 70 yose ishize, iyi ni inshuro ya mbere iki gikorwa ndangamuco cyongeye kubaho kuko cyaherukaga mu 1954.
Kumurika inyambo mu muco nyarwanda bigaragaza isano yihariye iri hagati y’umuntu n’inka.
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko iki gikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuzw ko kumurika inka z'inyambo buri mwaka bizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza.
Ingoro yo kwigira iri ku Rwesero, ahabereye iki gikorwa cyo kumurika inyambo, kimwe n’iy’Urugo rw’Umwami iri mu Rukari, ahabereye igitaramo cyabimburiye iki gikorwa zakira nibura abashyitsi ibihumbi 50 ku mwaka aho zinjiza miliyoni 100 Frw.
Kumurika inyambo byitezweho gukomeza gufasha mu kongera umubare w aba mukerarugendo basura Nyanza ndetse n’amafaranga binjiza.
Amafoto:
Amafoto:RBA
Like This Post?
Related Posts