Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2024, Nibwo abantu bane bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Sangano, bakubiswe n'inkuba ibateza ibibazo by'ihingabana.
Amakuru aturuka muri ako gace inkuba yakubitiye, avuga ko abakubiswe n’inkuba barimo umwana w'umwaka umwe, bari bugamye mu nzu igihe imvura yagwaga ku gicamunsi yari irimo inkuba, baza kugira ibyago irabakubita bahita bajyanwa mu bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga dore ko bahise bagira ibibazo by'ihungabana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje iby’aya makuru, avuga ko abakubiswe n’inkuba bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.
Yagize ati “Inkuba yakubise abantu 4 bagira ikibazo cy’ihungabana ubu bakaba barigukurikiranwa n’abaganga ku bitaro bya Ruhengeri.”
Umuseke dukesha iyi, wanditse ko SP Mwiseneza yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yose bahabwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere 'Meteo Rwanda' mu kwirinda inkuba.
Like This Post?
Related Posts