Ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Nibwo umuturage uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Ruhanga mu Kagari ka Kabageshi mu Murenge wa Ndaro ho mu Karere ka Ngororero yitabye Imana bikekwa ko yari yategewe ngo nayimara arahabwa 5000 Frw.
Amakuru avuga ko inzego bireba zinjiye mu kibazo cy’umuturage wo mu muturage, nkuko bisobanurwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Kabayiza Charles wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’uko yapfuye ari yo, ariko ibyo kuba yarishwe na kanyanga yari yategewe nta cyo babiziho.
Icyakora Kabayiza avuga ko amakuru bafite avuga ko uwo musore yapfuye nyuma y’uko yari avuye kunywera mu kabari ko muri uwo murenge, atashye intege ziba nke bimuviramo urupfu.
Ati “Bavuga ko yari ari mu kabari nyuma arataha. Ageze mu nzira intege ziba nke, acumbika ku muturanyi aba ari na ho arara. Mu gitondo bagiye kumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana. Mu by’ukuri ntabwo tuzi ibyo yanyoye muri ako kabari.”
Kabayiza yavuze ko umurambo w’uyu musore wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyamwishe, “kuko uyu munsi havugwa byinshi birimo kanyanga, uburozi, n’ibindi. Nta muntu uzi icyamwishe nyir’izina. Ibisubizo ntiturabihabwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe hategerejwe ibyo bisubizo, hari abatawe muri yombi barimo ba nyiri akabari ndetse n’abari bari kumwe n’uwo musore muri ako kabari banywereyemo.
Yakomeje avuga ko “ubu inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana abo bari bari kumwe muri ako kabari. Iby’intego ntabyo tuzi ariko byose bizamenyekana. Abari muri ako kabari bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.”
Like This Post?
Related Posts