• Amakuru / POLITIKI
Perezida Paul Kagame yifashishije urubuga rwa X, yashimye Bassirou Diomaye Faye, uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Sénégal, aho yavuze ko gutorwa kwe kwaturutse ku cyizere afitiwe n'abaturage agiye kuyobora nyuma yuko ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 aribwo byatangajwe ko bidasubirwaho ko Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%.

Yagize ati "Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro."

Umukuru w’Igihugu ashimangira ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye, ugiye gutera imbere kurushaho.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, aho nka za Ambasade zombi, mu myaka 12 zifunguye, hari ibikorwa zafatanyijemo birimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda n’izindi gahunda z’Igihugu harimo izigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uyu mugabo akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu nzego zose.

Diomaye yatoranyijwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, Ousmane Sonko, bitewe n’uko we atemerewe guhatana muri aya matora kuko ari gukurikiranwa mu butabera, bombi ni abarwanashyaka ba PASTEF.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments