• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye mu Kagari ka Gitisi, Murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, bakomeje gutabariza abaturage bakubwiswe inkoni n'umukozi wa Leta mu rwego rwa DASSO bikabivaramo uburwayi bukomeye.

Abo bagabo bivugwa ko bakubiswe n'uwo mukozi ukorera urwego rwa DASSO mu karere Ruhango, baganira na BTN, bavuze ko uyu mukozi yabasanze ku biro by'akagari ka Gitisi, hanyuma abategeka gupfukama bakamanika amaboko hejuru noneho babyanga akabica bakava ku Isi.

Umunyamakuru wa BTN asanga mu rugo Hakizimana Sillas atuyemo, yasanze atabasha kugenda cyakora yifashisha ikibando kugirango abashe kuva ahantu hamwe ajya ahandi ariko ntantera, yamubwiye ko Uyu Mudaso uzwi ku izina rya Gasongo ngo yabatunguye abasanga aho bari gucungira umutekano ku biro by'akagari hanyuma abasanganiza amagambo ashaririye abuka inabi noneho we na mugenzi we witwa Gaspard bamubajije icyo abahora ababwira ko mu gihe badakurikiza ibyo abasaba ari buheze umwe umwuka.

Yagize ati" Yaraje adusanga ku Kagari ka Gitisi atwuka inabi, hanyuma adutegeka gupfukama tukamanika amaboko hejuru twabyanga umwe akamwica cyane ko ashinjwe kwica no gukiza".

Aba bagabo bivugwa bakubiswe bakavunagurwa n'uyu mugabo, bavuga ko ikibabaje kurushaho ari uko, bakubitwaga hari umunyambanga nshingwabikorwa w'akagari ka Gitisi, wumvaga bataka bagatakamba ariko akabima amatwi.
Bamwe mu baturage bo muri aka kagari ka Gitisi, babwiye umunyamakuru wa BTN ko bitewe nuko abo bagabo bakoraga akazi k'irondo ry'umwuga bakubiswe bikabaviramo ubumuga ku buryo ntacyikintu bakwimarira, ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo ndetse ushyirwa mu majwi ku bahohotera agafatwa agashyikirizwa inzego z'ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.

Bati" Ubuyobozi buhagurukire iki kibazo kenda gusa n'ubwicanyi. Bamufate, bamushyikirize ubutabera hanyuma ahanwe abere abandi urugero".

Umunyamakuru ubwo yantunganyaga iyi nkuru, yagerageje kubaza umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bweramana, niba iki kibazo akizi, ntiyamwitaba kuri telefoni ndetse n'ubutumwa yamwoherereje arabusoma ariko ntiyagira icyo abusubizaho.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti cyangwa hari cyatangajweho n'ubuyobozi, BTN izabitangaza mu nkuru zayo ziri imbere.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments