Kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, Nibwo muri Uganda hatangiye gusakara inkuru y'urupfu rw'Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere ‘UPDF AirForce’ Brigadier Gen.Stephen Kiggundu, bivugwa ko yapfiriye mu bwogero.
Aya makuru yamenyekanye ubwo hasohokaga itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye ribika nyakwigendera ko yitabye Imana.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yakomeje avuga ko uwo Jeneral yari yiriwe ameze neza umunsi wose, kugeza mu masaha y’umugoroba agiye koga mu bwogera bw’iwe mu rugo muri Entebbe, akagwamo maze agahita apfa.
Brig Gen Kulayigye yavuze ko UPDF, by’umwihariko UPDF Air Force izakumbura Brigadier Gen. Kiggundu kubera ko agiye mu gihe akazi ke ari bwo kari gakenewe cyane mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda kirwanira mu kirere.
Brigadier Gen. Stephen Kiggundu yavukiye ahitwa Bugonga ku wa 3 Mata 1977, akaba yari yarinjiye muri UPDF ku wa 27 Nyakanga 1999. Yize muri Israel aho yaherewe imyitozo igenewe ingabo zirwanira mu kirere.
Yize amasomo ajyanye no gucunga abapilote b’indege z’intambara ndetse n’ibikorwa byazo, n’andi masomo atandukanye.
Nyakwigendera Kiggundu ndetse n’Umuyobozi mukuru wa UPDF Air Force Gen Okidi mu gihe bari bamaze kujya ku buyobozi bw’iryo shami ry’ingabo zirwanira mu kirere , bagabanyije ibibazo byari bimaze igihe birivugwamo, harimo imikoresheze y’imari idasibanutse ndetse no guhora bapfusha abasirikare baguye mu mpanuka z’indege.
Like This Post?
Related Posts