Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024, Nibwo mu Kagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y'umugore ukekwaho gukora umwuga w'uburaya wacyuye umugabo w'umusambane nyuma bikarangira umwana we apfuye urupfu rutunguranye.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bplus TV, bavuze ko kugirango aya makuru amenyekane ariko nyina w'uyu mwana witabye Imana, yasohotse hanze arira avuga ko umwana we yakundaga nawe yitabye Imana.
Aba baturage bakomeje batangaza ko urupfu rw'uyu mwana na nyina ashobora kuba yararugizemo uruhare bitewe nuko bakeka ko we n'umusambane we bashobora kuba baramuryamiye agapfa mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina.
Umwe yagize ati' Yasohotse hanze yiriza bya nyirarubeshwa avuga ko umwana we yakundaga apfuye".
Andi makuru akomeza avuga ko uyu mugabo wari waje gusambana na nyina wa nyakwigendera ari umumotari, ngo nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bombi baje gukimbirana bituma asohoka mu nzu yiruka undi asigara ari kuniga umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani aramwica kubera umujinya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yahamirije aya makuru Bplus TV gusa avuga ko ikihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana kuko iperereza rigikomeje.
Agira ati" Nibyo koko byabaye, umwana yapfuye, birakekwa ko yapfuye ari kumwe na nyina ndetse n'umusambane we gusa ariko icyamwishe ntikiramenyekana kuko iperereza rigikomeje".
Si ubwa mbere uyu mugore apfusha umwana mu buryo bw’amayobera no muri Gashyantare uyu mwaka nabwo mu gihe yari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo bari batahanye.
Umurambo wahise ujyanywa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Nyarugenge.
Like This Post?
Related Posts