• Amakuru / MU-RWANDA
Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, Nibwo bikekwa ko umwarimu wigisha mu ishuri rya Nyanza TSS mu karere ka Nyanza, yashukishije abana babiri ibihumbi 10 kugirango basambane ubwo bari bamuzaniye amasambusa mu icumbi abamo.
Nyanza : Umwarimu arakekwaho gusambanyiriza abana babiri mu icumbi ry'abarimu

Umwe mu baganiriye n' Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze  ko ku mugoroba wo ku cyumweru uwo mwarimu  bivugwa ko yari yasinze , yari mu gasantire ka  Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona abana babiri b'abakobwa bari bacuruje  amasambusa ,asaba abo  bana bombi kumugurisha amasambusa  kandi bakayajyana ku icumbi  cy’ikigo cya  Nyanza TSS asanzwe abamo .

Bivugwa ko abana bavuze ko ubwo  bageraga  mu icumbi ry’ishuri yabagamo, , yariye amasambusa bari bacuruje  nyuma ababwira ko yifuza kurarana nabo muri iryo joro .Umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 15 yabanje kubyanga ariko uwo bari kumwe arabyemera.

Uwabyanze  yarasohotse  ajya hanze .Uwasigaye mu nzu uwo mwarimu  yamubwiye ko namusambanya ariko akamuha  10.000 Frw.Amakuru  avuga ko  umwana wari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na Mwarimu ukekwaho kubasambanya .

Bukeye bwaho rero mwarimu  yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’amasambusa  yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.

Umwe mu baturage avuga ko umwarimu yanze kwishyura abana anabafungirana mu icumbi .

Yagize ati “Ngo yaje kubafungirana asigira urufunguzo umuzamu wayo macumbi noneho abana basa nk’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 Frw n'ayo yaririye ibiraha bikarangira.”

Yakomeje agira ati ” Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi nawe niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bo bajyanwa kuri Isange one Stop Center, kwa muganga.”

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS , Ngabonziza Jeremie yabwiye Umuseke .rw  ko ibyo umwarimu wabo akekwaho birimo gukorwaho iperereza biri gukorwaho iperereza.

Ati”RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Amakuru avuga ko uwo mwarimu wigisha  mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication)  ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments