• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, Nibwo mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, habonetse umubiri w'uwishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo imashini yapakiraga itaka mu modoka ryajyanywa kumenywa mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitega.

Amakuru avuga ko iyo mibiri yabonetse ku muhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda ikagera aho iri.

Mu kiganiro, ku murongo wa Telefoni, umunyamakuru w'ikinyamakuru btnrwanda.com yagiranye na MBARUSHIMANA Jean Baptiste, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, yavuze ko aya makuru yamenyekanye ku itariki 30 Werurwe 2024 ari bwo habonetse umubiri umwe mu gitaka bakuye hafi y’urwo rugo, noneho bagiye kurimena mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega bahita babonamo umubiri.

MBARUSHIMANA akomeza avuga ko uyu mubiri wahise ujyanywa ku biro by’Akagari ka Kora mu Murenge wa Gitega ariko igikorwa cyo gushakisha indi gikomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024 ahahoze urugo rw’uwitwa Abayisenga Anicet witabye Imana, aho basanze imibiri igera kuri 20 n’imyenda itandukanye, yose hamwe iba 21.

Yagize ati" Amakuru twayamenye ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe nyuma yuko imodoka imennye itaka mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitega noneho babona bimwe mu bice by'umubiri w'uwishwe muri Jenoside. Umubiri warafashwe ujyanywa ku biro by'ako Kagari, bitewe nuko twari twinjiye mu bihe by'amakonji byatumye igikorwa gikomeza kuri uyu wa Kabiri mu cyobo cy'urugo rw'Abayisenga Anicet witabye Imana bahasanga indi mibiri 20".

Uyu muyobozi uvuga ko hakiri icyizere cy'uko hari indi mibiri ishobora kuboneka, Yaboneyeho gusaba abaturage baba bazi aho indi mibiri iri batanga amakuru cyane ko wenda bishoboka ko hari abanga kuyatanga bitewe nuko bafite ubwoba bw'uko bakurikiranywa nyamara harashyizweho uburyo bunyuranye bwo kuyatanga burimo kwandika udupapuro tugashyirwa ku dusanduku tw'ibitekerezo turi ku tugari no ku biro by'umurenge haba hari n'ushaka kuyatanga imbona nkubone akayatanga.

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri cyagizwemo uruhare n’umukozi ushinzwe umuryango no kurengera umwana wari uhagariye ubuyobozi bw’Umurenge, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge (Police, RIB, DASSO n’Irondo ry’umwuga), Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, uwo mu Kagali ka Tetero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Tetero, umuyobozi w’Umudugudu w’Intiganda, n’abakozi ba Company ikora uwo muhanda (Stecol Corporation).

Mu gihe kitarenga amezi atanu, mu Murenge wa Muhima hamaze kuboneka imibiri 48 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo  imibiri 15 yatabwe mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, munsi ya feruje imbere y’isoko ryo kwa Mutangana, 12 yabonteste mu Kagari ka Tetero hakiyongeraho indi 21 iherutse kuhaboneka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments