• Amakuru / POLITIKI
Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2024, Perezida mushya wa Senegal Bassirou Faye yarahiraga kuyobora Sénégal muri manda y’imyaka itanu, yashyikirijwe impano yagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru avuga ko iyo mpano ndetse n'ubutumwa byajyanwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari wahagarariye Umukuru w’Igihugu mu birori by’irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye , aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ubwo Bassirou Diomaye Faye yatorwaga, Perezida Paul Kagame yamuhaye ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye kuba yaratorewe kuba Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ubuhamya bw’ukuri bw’icyizere cy’abaturage ba Sénégal.”

Umubano w’u  Rwanda na Sénégal , umaze igihe wifashe neza aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukannye ndetse Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

Bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar n’ahandi.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru





Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments