Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, Nibwo urubyiruko rutandukanye rwa Rwamagana,Kayonza, Kirehe na Nyagatare, rwatekewe imitwe n'abantu batari bamenyekana, barwaka amafaranga nabo bizezwa akazi gatandukanye.
Bamwe mu batekewe imitwe, babwiye itangazamakuru ko baza bitwaje matela n’ibikapu biteguye kugatangira, noneho bageze mu Murenge wa Mwulire , Akarere ka Rwamagana ahari icyanya cy'inganda, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.
Amakuru atangwa n'abo baturage batekewe imitwe, avuga ko bamenye ayo makuru y'akazi nyuma y'amatangazo yanyuzwaga ku byapa byamanikwaga n'aba batekamitwe mu turere twa Rwamagana na Kayonza, bavuga ko bashaka gutanga akazi ku bantu biganjemo urubyiruko, mu kazi bavugaga harimo ako gutwara imidoka, gukora kuri sitasiyo za lisansi, gukora mu nganda zitandukanye n’ibindi.
Ku muntu wajyaga kwiyandikisha yatangaga ibihumbi 13 Frw bakamuha inyemezabwishyu iteyeho kashe irimo Tin number ikazengurukwa n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.
Uretse aya mafaranga, nyuma bagiye babaka andi 7500 Frw abandi bakabaka 8500 Frw ngo y’ubwishingizi byu mwihariko nk'umunyamuryango.
Ubwo bahamagaraga uwo bahaye amafaranga wanabizezaga akazi, ngo yababwiye ko bari bubonane saa tatu, zigeze ababwira saa yine, nazo zageze ababwira saa Sita kugeza ubwo bahamagaraga ya nimero nticemo.
Abakobwa babiri bakoreshwaga bandika abantu ku rusengero rwa ADEPR Kayonza nabo nimero zabo zari zavuyeho.
Nshimiyimana Elie waturutse mu Murenge wa Kabarondo washoje amashuri abanza gusa, yavuze ko yabonye itangazo ku ipoto riri mu gasantere atuyemo ahamagara numero zari ziriho, bamubwira kuza mu Mujyi wa Kayonza akishyura ibihumbi 13 Frw ndetse akanatanga amafoto abiri magufi.
Ati “ Njye nari niyandikishije mu bantu bazakora mu ruganda . Ntabwo yadusobanuriye icyo tuzakoramo, yari yatubwiye ko tuzahura tariki ya 1 Mata arabihindura atubwira uyu munsi, none ntabwo turamubona na nimero ye nticamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko amakuru yayumvise, avuga ko uwo muntu utanga akazi ntawe bazi ndetse batigeze babonona.
Yasabye urubyiruko kujya rushishoza cyane cyane ku bantu babaka amafaranga ngo babahe akazi nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ati “ Birababaje ko urubyiruko dufite kugeza uyu munota rushobora gushukwa muri ako kageni, ngo hari akazi agiye guhabwa bakamwaka amafaranga akayatanga, bakirengagiza ko utanga akazi ari we wakayabahaye. Birababaje kuba abenshi bumva ko bagomba kubona akazi kuko batanze ruswa ariko tukanabagira inama yo gushishoza kuko abatekamutwe ni benshi.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana kugira ngo zishakishe uwo muntu watekeye abaturage umutwe.
Like This Post?
Related Posts