• Amakuru / MU-RWANDA
Abagabo babiri barimo Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bafunzwe n'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amakuru avuga ko abafunzwe bifashishaga inzoka n'akanyamasyo mu gutera ubwoba uwo bashaka kwambura amafaranga.

Aba bafashwe bizezaga abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe zibafasha kugaruza ibyabo byibwe cyangwa kubavura indwara zitandukanye. Bafungiye kuri Station za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge kandi ntabwo ari ubwa mbere bafungiwe bene ibi byaha nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

RIB irashimira abatanga amakuru kuri ibi byaha, inashishikariza buri wese kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko bigira ingaruka ku buzima no ku bukungu bwabo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments