Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya baranenga cyane muri iyi minsi ababyeyi badaha umwanya uhagije abana babo bigatuma bishora mu ngeso mbi zitandukanye.
Abaganiriye na BTN bavuga ko iki kibazo cy'abana basa nk'abadukanye imico yo kunanirana akenshi bayikomora ku babyeyi babo baterera iyo mu gihe abana bari mu murongo ugoramye.
Ntibihezwa Jean de Dieu, ni umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali ugira inama abatungwa agatoki, , yabwiye umunyamakuru wa BTN ko uru rubyiruko runanirana kubera inzara no kutihanganira ubuzima ikindi ni uko ababyeyi babigiramo uruhare.
Yagize ati" Mu byukuri hari igihe usanga bananirana kubera kutihanganira inzara n'ibihe bitoroshye baba barimo ariko sicyo gisubizo ahubwo bakwiye kwihangana kuko bahura n'akaga".
Gihozo Aline utuye mu kagari ka Gasharu, yabwiye BTN ko kubera ko kunanirana kwabo bibyara ingaruka mbi ubuyobozi bukwiye kubashakira uburyo bagororererwamo byibura bagashikirwa amakarabu bahererwamo inyigisho.
Agira ati" Ubundi igisubizo cy'icyo kibazo mbona cyatiruka ku makarabu bahererwamo inyigisho, ubwo rero Leta ikwiye gushyiramo imbaraga".
Eric Kagabo utuye mu Kagari ka Murama mu wa Taba avuga ko hari ababyeyi usanga bifashe mapfubyi kubera gutereranywa n'abana batagira umurimo numwe babafasha kandi bakorerwa buri kimwe kugirango bishime yaba amafaranga y'ishuri cyangwa ibikenerwa mu buzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, Agaruka kuri iki kibazo, yatangarije BTN ko batangiye kukivugitira umuti cyane ko hari amakarabu abafasha gusangizanya inyigisho ndetse n'amasomo runaka abafasha kwitwara neza.
Ati " Birazwi ko hari imyaka umwana ageramo kagira imyitwarire itandukanye n'iyo yari asanganywe bigatuma atangira kwitwara nabi imbere ya bagenzi be ndetse n'umuryango we ariko mu Kagari kacu ka Murama iki kibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti kuko hari amakarabu urubyiruko rwacu rubarizwamo bakahahererwa amasomo abigisha uko bakwiye kwitwara".
Uwamahoro akomeza ati " Uru rubyiruko rukwiye kwisora rugatangira kubaka ahazaza habo hakiri kare ikindi ababyeyi n'abayobozi bagenzi banjye dukwiye kutihunza inshingano buri wese akita ku mwana nk'uwe tukabaha umwanya kuko bizatuma abana bacu baba mu murongo ugororotse".
Akagari ka Murama, ni kamwe mu tugari tune tugize umurenge wa Kinyinya, turimo GACURIRO, GASHARU, Murama na Kagugu.
Like This Post?
Related Posts