• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, Nibwo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu "Village Urugwiro" byatangaje ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye umuyobozi w'Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu gihugu cy'u Budage bagirana ibiganiro.

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer n'itsinda ayoboye, bari mu Rwanda aho bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baganiriye ku ngingo zirimo ijyanye na gahunda nshya yo gufasha urubyiruko rw'u Rwanda kwigisha Ubumenyamuntu (Sciences Humaines).

Umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie Palatinat watangiye ku mugaragaro mu 1982. Iyi ntara yafashije u Rwanda mu kuzamura urwego rw’uburezi binyuze mu gutanga ibikoresho bitandukanye no gushyigikira urwego rw'Ubuzima.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments