Ku mu goroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, Nibwo abayobozi b'ibihugu bitandukanye bageze mu Rwanda barimo Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda n'Isi yose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Perezida Petr Pavel yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Ibi ni nako byagenze kuri Andry Rajoelina wa Madagascar.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Petr Pavel agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse akazanaganira n’abanya- Tchèque bakorera mu Rwanda nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Repubulika ya Tchèque ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu bijyanye n’igisirikare, ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibijyanye n’inganda.
Mu 2022 abashoramari bo muri Repubulika ya Tchèque bageze mu Rwanda ndetse batangira ibiganiro n’ibigo by’ubuvuzi bagamije kuzamura ireme ry’uburezi buganisha ku ntego igihugu cyihaye yo kwinjiza amadovize aturuka ku bukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Amafoto ya Perezida Général Petr Pavel yageze mu Rwanda yakiriwe na Misitiri Dr Vincent Biruta