• Amakuru / POLITIKI
Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Nibwo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu midugudu itandukanye bifatanyije n'Abanyarwanda n'Isi Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo.

Ku rwego rw'Akarere, iki cyumweru cy'icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Muhazi ruherereye mu Murenge wa Muhazi, aho hatangiye ubutumwa butandukanye, ibiganiro ndetse n'ubuhamya bw'abaharokokeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi n1994.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi, witabiriwe n'abayobozi batandukanye kuva mu nzego zibanze kuzamura mu nzego zo hejuru zirimo, imirenge, akarere ndetse n'intara bose bifatanyije kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida wa Ibuka mu Karere Mme Dative Musabyeyezu yashimye nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo za RPA Inkotanyi, intambwe abarokotse bamaze gutera mu rugendo rwo kwiyubaka ishimishije nubwo hari abagikeneye guherekezwa mu rugendo rw'isanamitima.
Ati" Mu byukuri turishimira ko hari intambwe imaze guterwa n'Abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka.  Ndagirango nongere mvuge ko Abarokotse bagikeneye guherekezwa mu rugendo rw'isanamitima".

Uwatanze ubuhamya warokokeye mu Murenge wa Muhazi yashimiye Ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye mu bihe byo guhigwa ngo bicwe kandi ko nyuma yo kurokoka ubuyobozi bwiza bwabafashije kwiyubaka no gutera imbere.

Agira ati" Turashima tubivanye ku mutima Ingabo za RPA Inkotanyi zaturokoye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994. Iyo izi Ngabo zitahaba twese tuba twarapfuye none kubera ubuyobozi bwiza twafashijwe kwiyubaka".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana yishimiye intambwe imaze guterwa n'urubyiruko rwitabira ibiganiro ku mateka y'u Rwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bitanga icyizere ko u Rwanda rugana heza bikanafasha gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi ruruhukiyemo imibiri 9,025 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, baturutse mu byahoze ari Segiteri Kabare, Kitazigurwa, Murambi, Muhazi,Ntsinda na Nyarusange, ahahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na  Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste kuva mu 1981 kugeza 1993 wahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Urukiko  Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:



Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu watanze ubutumwa
















Ivomo: Akarere ka Rwamagana

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments