Ubwo kuri uyu wa 07 Mata 2024, hatangizwagwa Icyumweru cy'icyunamo mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, Abaturage barimo Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 bafatanyije n'abayobozi Kwibuka Jenoside ku Nshuro ya 30, basabwe gutanga amakuru ahantu ahariho hose haba hakiri Imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside.
Mu biganiro, ubuhamya byatanzwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Madame Mukandori Tusiime Grace, byumvikanyemo amashimwe atandukanye , aho hari abashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wahagaritse Jenoside ndetse n'aho agejeje igihugu cy'u Rwanda kimaze kuba intangarugero ku isi kubwo imiyoborere myiza na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhima, Madame Mukandori Tusiime Grace, ashimira cyane Perezida Paul Kagame watabaye u Rwanda mu gihe cy'icuraburindi.
Yamatangaje kandi ko ntampamvu yuko Abacitse ku icumu bakwiye guheranywa n'agahinda bitewe n'intambwe bamaze gutera mu iterambere anaboneraho gusaba urubyiruko guharanira icyabateza imbere ndetse n'igihugu muri rusange.
Yagize ati" Mbere na Mbere ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watabaye u Rwanda akarukura mu icuraburindi kuko iyo ataba we ntamututsi numwe uba ukiriho".
Gitifu w'umurenge wa Muhima, Mukandori Grace watanze ikiganiro
Akomeza ati" Abacitse ku icumu kugeza ubu turabashimira cyane kubwo iterambere bamaze kugeraho bityo rero ntampamvu yo guheranywa n'agahinda ikindi urubyiruko ruhaguruke rukore ruharanire icyaruteza imbere n'igihugu muri rusange".
Uwase Gentille, ni umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari Ka Tetero, rwari rwaje kwibuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata, yatangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko abapfobya no guhakana Jenoside bakwiye gushyirahamwe n'abandi bakubaka igihugu ndetse nk'urubyiruko bagatera intambwe yo kubaka igihugu cyababyaye bakirinda ingengabitekerezo ntawibagiwe gufasha no kuba hafi Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uwase Gentille wiyemeje guteza imbere igihugu cyamubyaye
Agira ati" Ntekereza ko abantu bagifite ingengabitekerezo bakwiye guhinduka baiteza imbere ndetse n'igihugu cyababyaye kuko ntizubaka ikindi nk'urubyiruko tugaranira gusiga umurage mwiza mu rwatubyaye, tugatera imbere, tugafasha tunaba hafi Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsicyane cyane abageze mu zabukuru".
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste usaba urubyiruko gufatanya n'abandi gushakisha ahakiri imibiri y'Inzirakarengane Zishwe muri Jenoside, yabwiye Bplus TV ko muri iyi myaka 30 hari intambwe y'iterambere igihugu kimaze kugeraho kubera gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana Jean Baptiste asaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo
Ati" Rubyiruko muhaguruke mufatanye n'abandi kumenya amakuru y'ahakiri imibiri y'Abishwe muri Jenoside kuko iyo ishyinguwe bifasha ku kubohoka no kudaheranywa n'agahinda".
Akomeza ati" Twese nk'Abanyarwanda, Abaturarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda twishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kubera gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge".
Like This Post?
Related Posts