Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak ubwo yagiriraga uruzinduko i London kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse ku rubuga rwa X ko Perezida Kagame na Rishi Sunak, baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.
Baganiriye kandi ku nkunga ikomeye u Bwongereza bwahaye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu myaka 30 ishize.
Ni ibiganiro byagarutse ku ngingo ibihugu byombi byemeranyijweho mu bijyanye n’abimukira bo mu Bwongereza bagomba koherezwa mu Rwanda.
Aba bayobozi kandi, Baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’andi mahirwe y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’ishoramari.
Like This Post?
Related Posts