• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa kabiri, tariki 09 Mata 2024, Nibwo mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye Umuhango wo gusezera ku mugaragaro ingabo za MONUSCO zatangiye kugera muri iki gihugu muri 2003.

 Uyu muhango witabiriwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO, Marc Malago Kashekere uyobora by’agateganyo intara ya Kivu y’Amajyepfo na Ambasaderi Zhano Bin w’u Bushinwa muri RDC, watangarijwemo ubutumwa butandukanye burimo n'ubugaragaza ibikorwa uyu muryango wagezeho kuva watangira kuhakorera.

Bintou yashimye ibyo izi ngabo zagezeho mu gihe zari zimaze muri Kivu y’Amajyepfo, ahamya ko zatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyi ntara.

Ati “Nshimiye bikomeye u Bushinwa ku bw’ingabo bwohereje muri Kivu y’Amajyepfo, zaranzwe n’ibikorwa, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza, zibasha kunyura mu byari bigoye cyane. Zagize uruhare rudashidikanywaho mu mahoro n’umutekano muri RDC.”

Izi ngabo zatangiye koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo mu 2003, zibandaga mu bikorwa by’ubwubatsi no gusana ibikorwaremezo byari byarangiritse.

MONUSCO yasobanuye ko zashyize mu bikorwa imishinga 580 y’ubwubatsi, zisana imihanda ifite ibilometero 1800, zisana ibyambu 80, zubaka n’ibibuga 20 by’indege za kajugujugu.

Ingabo 15,000 za MONUSCO zari zoherejwe muri iki gihugu kinini cyo muri Afurika yo hagati zatangiye gutaha muri Gashyantare bisabwe na guverinoma ya Kinshasa, ibona ko nta cyo zimaze.

Biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO nizimara kuva muri Kivu y’Amajyepfo, izikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ari zo zizakurikiraho zitaha. Ibice byose zigenzura zizabishyikiriza Leta ya RDC.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments