Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024,kuri Pelé Stadium hizihizwaga umunsi Mukuru wa Eid Fitiri, nyuma y’igihe cy’ukwezi Abayisilamu bari bamaze mu gisibo (Ramadhan), Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wasabye unifuriza Abayisilamu batuye mu Rwanda kwizihiza neza umunsi wa Eid Fitiri ari na ko barangwa n’umuco mwiza wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byagarutsweho na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana , mu ijambo yagejeje ku bayisilam, wavuze ko bagomba guhora bibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboke yateguwe, ikanashyigikirwa n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy’Abanyarwanda babarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana
Yagize ati “Ni yo mpamvu mu minsi 100 gusa abarenga Miliyoni bishwe bazira ko ari Abatutsi, ubwo butegetsi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside, bunayikorera poropaganda n’icengezamatara yo kwanga Abatutsi no kubarimbura”.
Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wifatanyije n’imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomera, baharanira kubaho no gukomeza kwiyubaka. Turasaba Abayisilamu gukomeza kurangwa n’umuco mwiza dutozwa n’idini yacu, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside no kubaba hafi.”
Bamwe mu bayisilamu bitabiriye isengesho rya Eid Fitiri baganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo cyane kuri bo, kubera ko baba barangije igihe cy’ukwezi barimo mu bikorwa byo kugandukira no kurushaho kwiyegereza Nyagasani (Allah), bishimira ko ubusabe basabye bwaba bwarakiriwe, ariko kandi ngo ibyo bakora byose ntibagomba kwibagirwa ko bari mu bihe byo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.
Eid Fitiri ni umunsi Mukuru ngarukamwaka mu idini ya Islam, ukaba uba buri mwaka nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan, aho abayisilamu baba bamaze igihe cy’iminsi 29 cyangwa 30 basibye, kuko biba biziririjwe kuri buri musilamu ufite ubuzima buzima, kuba yarya cyangwa akagira icyo anywa ku manywa.
Like This Post?
Related Posts