Bamwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, batuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima Akagali ka Amahoro, bavuga ko muri iki gihe cy'imyaka 30 u Rwanda n'isi yose bibuka Jenoside, batagiheranywa n'agahinda kubera inama zitandukanye bakura ku bayobozi ndetse n'ibikorwa bakorerwa.
Babitangarije Bplus TV ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mata 2024, Abaturage batandukanye cyane cyane abo mu Kagari ka Amahoro bibukaga inzirakarengane ziciwe mu Nzu yafatwaga nk'ubuhungiro ya Saint Famille nyuma ikaza kuba ibagiro ry'ubwicanyi bw'itsemba bwoko.
Kibukayire Christine, Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu Mudugudu wa Amahoro mu Kagali ka Amahoro, uvuga ko kwibuka bibagirira akamaro cyane, Yabwiye Bplus TV ko kubera ibikorwa bakora ndetse n'ibyo bakorerwa bibafasha kudaheza agahinda mu mitima yabo.
Yagize ati" Abarokotse Jenoside ntitugiheranwa n'agahinda kubera ko urukundo duhabwa na Leta yacu y'u Rwanda rutubyarira ibikorwa by'isana imitima, bituma imitima yacu ihorana imicyo ndetse kandi ubwacu tukaba twarishatsemo ibisubizo ku buryo ntawe ugitega amaboko ahubwo buri wese yiha icyo ashatse".
Rwantere Berithe, Umugabo utuye mu Mudugudu w'Ubuzima n'ubundi mu kagari ka Amahoro, yatangarije Bplus TV ko abarokotse Jenoside bamaze kwiyakira ndetse kandi zimwe mu nzitizi bahuraga nazo zirimo guteshwa agaciro mbere y'imyaka 30 U Rwanda rubohowe batagihura nazo ugereranyije na mbere aho wasangaga Ntamututsi wahabwaga akazi nyuma yo kurangiza kwiga.
Agira ati " Abarokotse Jenoside bamaze kwiyakira, barahagurutse bashaka igisubizo babifashijwemo na Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME udahwema kutuba hafi kuko ubu uwarokotse arangiza kwiga name agapiganira akazi agakora bitandukanye na mbere aho wasangaga umututsi adahabwa agaciro".
Ubwo Aka kagari kibukaga Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, hari imiryango yarokotse Jenoside yaremewe nkuko bigarukwaho na Kansana Elize Perezidante w'Umuryango Ibuka mu kagali ka Amahoro aho yabwiye Bplus Tv ko impano bagenewe zibafasha byinshi.
Ati" Bamwe muri iyi miryango yaremewe baracumbitse bityo rero amafaranga bahawe ari bubafashe ndetse kandi izi mpano bahabwa zibafasha kudaheranwa n'agahinda"
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside ku nshuro ya 30, Ubuyobozi bw'umurenge wa Muhima bukomeje kwibutsa abaturage kurwanya ingengabitekerezo n'ipfobya ndetse abazi amakuru y'aho imibiri iri bakayatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.