• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, Nibwo Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024,ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, haguye imvura nyinshi yasize inzu igwiriye umugore n’umwana bahita bapfa.

Amakuru avuga ko ubwo iyo mvura yagwaga,yatumye inzu banyakwigendera barimo itangira kwangirika maze icyumba cyari gicometse nabi ku yindi nzu na fondasiyo idakomeye yarinjiwemo n’amazi kiragwa.

Uyu mubyeyi witwa Francine Mukandekezi w’imyaka 35 hamwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri, ni bo bari baraye muri icyo cyumba, kandi nta bufasha babashije kubona ngo wenda babe babasha kurokoka iyo mpanuka, kuko n’ababonye ko bagwiriwe n’inzu babibonye mu gitondo. Inzu ibagwira nta wabyumvise.

Umugabo we ukora muri salon de coiffure (ubwogoshero) mu mujyi i Huye, utari waraye mu rugo, hamwe n’umwana wabo mukuru wari waraye mu kindi cyumba bo bararokotse.

Abaturanyi n’inshuti bageze aho icyo cyumba cy’inzu cyaguye, bavuga ko urebye cyagushijwe n’uko kitafatishijwe neza ku nzu yari yubatswe mbere, ariko ko bishoboka ko n’amazi yinjiriye muri fondasiyo idakomeye yagize uruhare mu gutuma kigwa.

Ikindi ngo n’ubutaka bwo muri ako gace buraseseka, ku buryo amatafari aba adakomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma yo kwitegereza n’igice cy’inzu gisigaye umugabo n’umwana babaye bahakuwe, kuko hari aho amazi yinjiye muri fondasiyo.

Yanasabye ko hafatwa ingamba kugira ngo hatazagira n’abandi bagwirwa n’icyo cyago nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati "Imvura iracyagwa. Uwabona aho atuye cyangwa umuturanyi atuye mu buryo bwateza ibyago, yamenyesha ubuyobozi hakarebwa uko yimurwa."

Ikigaragara ni uko bene izi ngamba zikenewe henshi, kuko no mu Karere ka Nyaruguru imvura yaraye ihaguye, na ho yasize inzu igwiriye abantu batanu, batatu bakahasiga ubuzima.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments