Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, Nibwo abaturage barimo abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara Akagari ka Tabaro mu Mudugudu w'Ubuhoro, basanze umurambo w'umugore mu mugezi wa Mpazi.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko uyu nyakwigendera utigeze amenyekana imyirondoro, ashobora kuba yapfuye atwawe n'umuvu w'amazi igihe imvura yagwaga.
Umwe mu batangabuhamya wabonye uyu nyakwigendera ari muri uyu mugezi yabwiye BTN ati" Birashoboka ko yaba yaragejejwe hano n'umuvu w'amazi yo muri iyi ruhurura yatewe n'imvura kuko uko bigaragara ntiyishwe n'abagizi ba nabi kuko ntanibikomere afite".
Undi ati" Urupfu rw'uyu mugore rwadushegeshereje umutima kuko abana be yareraga babaye impfubyi ikindi ni uko iyi ruhurura ikomeje kudutwara abantu batandukanye".
Aba baturage kandi bavuga ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira iki kibazo ku buryo ku nkengero z'iyi ruhurura hakwiye kujya uruzitiro bitewe nuko hari igihe umuntu ashobora gutwarwa nayo kuko hari igihe umuntu yaba yambuka wenda yasinze bigatuma agwamo".
Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!!!
Iradukunda Jeremie/BTN TV
Like This Post?
Related Posts