Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, Ubwo Abayobozi, abaturage batandukanye barimo Abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bibukaga Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 ariko ku rwego rw'Akagari ka Rugenge kuri St Famille ahapfiriye imbaga nyinshi y'Abatutsi bari bahizeye ubuhungiro, bavuze ko mu gihe cy'imyaka 30 bayibuka, hari byinshi byahindutse ku buzima bwabo kubera ubuyobozi bwiza burangajwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME.
Karasira Jerome, Umuturage wo Mu murenge wa Muhima, mu kiganiro yagiranye na Bplus TV yavuze ko kwibuka bibafasha kuzirikana no guha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside ndetse ko binatuma barushaho kwiga no gusobanukirwa neza amateka mabi ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 kubera politiki mbi yariho.
Yagize ati" Kwibuka Inzirakarengane zishwe muri Jenoside, ni ingenzi kuko bidufasha kwiga no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside kubera politiki mbi yariho ndetse bikanatuma tuzizirikana no kubaha agaciro"
Flaurence Mukarusanga, Watanze ubuhamya bugaragaza imimerere Abarokotse Jenoside bari babayemo mu gihe Cyayo, yatangarije Bplus Tv ko mbere yuko iba abaturage bari babanye neza ariko igeze bihindura isura.
"Mbere ya Jenoside abanyarwanda barashyingiranaga bagasabana, basabana umunyu, abato bagafatana urunana ariko nyuma yuko indege y'uwari umukuru w'igihugu 1994 yagwaga, byahinduye isura , abantu batangira kuba inyamashwa. Abatutsi nubundi hari aho bafatwaga nk'ikibazo ariko iki gihe nibwo gahunda yabo yashyizwe mu bikorwa, Abatutsi batangira kwica n'interahamwe mbere zagaragaga nk'inshuti!!!".
Mukarusanga, ushimira cyane nyakubahwa Perezida Paul Kagame wafashije cyane abarokotse Jenoside bakagira ubuzima bwiza binyuze mu bikorwa n'inama ze, avuga ko kubera ubuyobozi bwiza ntambyamoko bikirangwa mu Rwanda.
Akomeza ati" Twe Abarokotse Jenoside, Turashimira cyane Perezida Paul Kagame kuko yatugaruriye ubuzima bwari ku manga binyuze mu bikorwa bye ndetse n'inama adahwema kutugira zatumye duhinduka bashya ikindi Leta y'Ubumwe yakuyeho iby'amoko, Ntamuhutu, Ntamutwa ntan'Umututsi, buri wese yibonamo undi".
Leopord Nsanzimana , Visi perezida wa Ibuka mu Kagari ka Rugenge, yatangarije Bplus TV ko muri iyi minsi hari umwe mu baturage barokotse Jenoside ugiye gusanirwa inzu ndetse anaboneraho gusaba buri muturage wese kwitwararika akirinda amagambo asesereza ahubwo akaba hafi uwarokotse Jenoside wese.
Agira ati" Muri iyi minsi hari mugenzi wacu Warokotse Jenoside tugiye gufasha tukamusanira inzu atuyemo. Ikindi ndasaba buri muntu wese kurushaho kugira imyitwarire myiza, akarangwa n'imvugo nziza idasesereza Uwarokotse byu mwihariko muri iki gihe cyo kwibuka ahubwo akamuba hafi".
Cyakora nubwo bishimira ibyagezweho, haracyagaragara ikibazo cy'abagihisha amakuru y'ahari imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside ndetse Abarokotse Jenoside bagasaba ko hari bagenzi babo bakiri mu buzima bubi bakwiye gufashwa.
Amafoto:
Like This Post?
Related Posts