• Amakuru / MU-RWANDA
Inzego z'umutekano zataye muri yombi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Karere ka Rwamagana ukora akazi k'ubushoferi, akekwaho kwica umugore we w’imyaka 30 wagaragaye ku muhanda wa kaburimbo  yapfuye mu Mudugudu wa Kamayange mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange Akarere ka Kayonza ku wa Gatanu hagati ya saa Tanu na Saa Sita z’ijoro rya tariki 19 Mata 2024.

Amakuru avuga ko Inzego z’umutekano zakomeje gukurikirana zisanga ni umugore wari utuye mu Kagari ka Nsinda mu Murenge wa Muhazi Akarere ka Rwamagana, wari umaze ukwezi yarahukaniye iwabo mu Mujyi wa Kayonza. Nyuma yo kutumvikana n’umugabo we bari barasezeranye imbere y’amategeko wamushinjaga kumuca inyuma no gushaka kumutwarira imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakomeje gukurikirana basanga uwo mugore yari yarahukaniye iwabo ariko akagira umugabo w’umushoferi. Uwo mugabo ngo yari yahamagaye umugore we ngo babonane, yongera kuboneka yapfuye bagakeka ko ari we wamwishe.

Ati “Iwabo w’umukobwa batubwiye ko bari bafitanye amakimbirane, umugabo yashinjaga umugore kumuca inyuma n’ibindi bibazo bishingiye ku mutungo. Twamenye ko uwo mugabo yahagamaye umugore we ngo bahure, nyuma agaragara ku muhanda yapfuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko hahise hatangira iperereza, umugabo abanza kubura ariko aza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayonza kugira ngo akomeze akorweho iperereza ku cyaha akekwaho cyo kwica umugore we.

Gitifu Ntambara yasabye abashakanye kujya bitabaza inzego z’ibanze mu gihe bagiranye ibibazo, avuga ko kuvutsanya ubuzima atari cyo gisubizo kuko birangira bigize ingaruka kuri bombi ndetse no ku bana baba barabyaye.

Uyu muryango bivugwa ko wari ufitanye umwana umwe, umugabo akaba yari asanzwe ari umushoferi, bivugwa ko kandi bari bamaze ukwezi batabana aho umugore yari yarahukaniye iwabo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments