Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa wa Kigeyo, hakomeje kuvugwa inkuru y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari twaho weguye, nyuma yo gushinjwa na mugenzi we usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024.
Mbere y'iyi nkuru, mu ntangiriro za Werurwe havuzwe mu binyamakuru ko abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba amusambanyiriza umugore.
Ibyavugwaga ni aba bagabo bombi babashije kuganira n’itangazamakuru baribwira ko byabaye mu ijoro ryo kuwa 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.
Uwizeyimana yunzemo ko nk’akarere babyakiriye kuko ari uburenganzira bw’umukozi yemererwa n’Itegeko, ndetse ko nabo bamusubije bakurikije icyo amategeko ateganya nkuko Umuryango ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yari yatangaje ko bari gukora iperereza kandi ko basanze ari impamo, ubivugwamo yabiryozwa.
Like This Post?
Related Posts